Uko wahagera

Oxford Yatangije Urukingo rwa Virusi ya Corona muri Afurika y'Epfo


Kaminuza ya Oxford yaraye itangiye kugerageza urukingo rwa mbere muri Afurika ku bantu, rushobora kubarinda virusi ya corona. Yarutangirije muri Afurika y’epfo, mu gihe ubwandu bw’iyo virusi bukomeje kwiyongera yemwe n’igishyika kirushaho kugenda kiba cyinshi cyo kubasha kubona imiti yavura indwara ya COVID-19 iterwa n’iyo virusi.

Igeragezwa ry’urwo rukingo rukorwa ku bufatanye bwa kaminuza yo muri Afurika y’epfo ya Witwatersrand, ruzahabwa abantu 2 000 ku bushake bwabo. Bafite hagati y’imyaka 18 na 65 y’amavuko. Barimo abagendana ubwandu bwa virusi ya sida bazacungirwa hafi umwaka, nyuma yo guhabwa urukingo, kugira ngo harebwe neza niba koko rukingira COVID-19.

Shabil Madhi, umwigisha muri deparitema ireba iby’inkingo muri kaminuza Wits akaba anayoboye imirimo y’urwo rukingo, avuga ko igihe 60 kw’ijana by’abaturage by’umwihariko abakuze, bagaragaje ubudahangarwa, baba biteze ko iyo virusi itarava mu nzira, kandi izakomeza kuzenguruka, ariko ko uburyo bwo kwanduza buba bwaburijwemo.

Hari icyizere ko uruhare rw’Afurika y’epfo mw’igeragezwa ry’urwo rukingo ruzatuma umugabane w’Afurika ubabona urukingo ruhendutse, ntuzasigare inyuma.

Afurika y’epfo ni igihugu cya kabiri nyuma y’Ubwongereza gikoreshejwemo urukingo rwa kaminuza ya Oxford nyuma y’uko Bresil itangije ubushakashatsi bwayo ejo kuwa gatatu. Izo nkingo zabanje gukorwa n’impuguke za kaminuza ya Oxford, ubu barimo gufatanya n’isosiyeti AstraZeneca mu kuzikora no kuzishyira kw’isoko.

Mu Bwongereza abantu barenga 4 000 bazageragezwaho inkingo. Hiyandikishije abandi 10 000 bateganyijwe. Ubushakashatsi bwaguye kuri urwo rukingo buteganyije kuzakorwa ku bantu 30 000 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Afurika y’epfo, mu kwezi gushize yatangiye kworoshya ingamga za guma mu rugo, niyo ifite abantu benshi banduye ku mugabane w’Afurika. Hemejwe abantu barenga 100 000 banduye virusi ya corona. Hapfuye abarenga 2 000.

Ishami ry’umuryago w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryaburiye ko Afurika ari yo izakurikiraho mu kuba indiri y’icyorezo cya virusi ya corona.

Kugeragereza ibikorwa bishya by’ubuvuzi muri Afurika byagiye buri gihe bitera kwibaza, kubera amateka y’ibigo binini bikora imiti, bikoresha abanyafurika nk’ibigeragezo by’imiti.

Junior Mhlongo umwe mu bageragerejweho urukingo rwa COVID-19 ku bitaro by’i Johannesburg ku bushake, yavuze ko afite ubwoba ariko ko ashaka kumenya uko rukora kugira ngo azabibwire abandi barimo incuti ze.

Kugeza ubu, nta rukingo rwari rwemezwa cyangwa umuti wo kuvura iyo ndwara ya COVID-19 iterwa na virusi ya corona, cyakora inkingo zibarirwa muri mirongo zituruka ahantu ijana hatandukanye kw’isi, zirimo kugeragezwa ku bantu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG