Uko wahagera

ONU: Impaka ku Nyito ya Jenoside Yabaye mu Rwanda muri 1994


Inteko ishinzwe umutekano kw'isi ya ONU
Inteko ishinzwe umutekano kw'isi ya ONU

Ibihugu by’ibihangange bibiri ni byo biza kw’isonga kuri izi mpaka zizamutse ubwicanyi ndengakamere bugwiriye Abanyarwanda. Ibyo ni Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza. Kuri iki kibazo cy’inyito, Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko yifatanyije n'inteko rusange y'umuryango w'abibumbye mu gushyigikira "umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994" kugira ngo uko umwaka utashye abazize jenoside n'abayirokotse bacyibuka ubugome yakoranwe bahabwe icyubahiro kibakwiye.

Mu nyandiko yashyizweho umukono n’ambasaderi w’Amerika muri ONU, yumvikanisha ko Amerika ivuga ko igikomeye ku ntego yayo yo gufasha abanyarwanda gusigasira amateka n'ibimenyetso bya jenosise yo mu 1994. Isanga imwe mu ngamba zikomeye zafatwa mu kwirinda ko ubwicanyi bwibasira imbaga bwakongera kuba ari ugusigasira amateka y'ibyabaye hatabayeho kongera cg kugabanya ku kuri kw'ibyo amateka ubwayo yasize. Aha ni na ho Amerika igaragaza impungenge ku mpinduka zihera mu 2018 kugeza ubu, ibona ko "zigarukira gusa ku kuvuga jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda" yirengagije uburemere n'ingaruka iyi jenoside yagize ku yandi matsinda y'abantu. Ku bw'Amerika, hishwe Abahutu n'abandi bantu benshi bazira kwanga kwifatanya n'abashyiraga jenoside mu bikorwa; kuburyo kutabaha agaciro no kutabibuka byerekana "kudaha agaciro isura nyayo y'uru rupapuro rwirabura mu mateka.

Amerika ishimangira ko ishyigikiye igitekerezo cyo 'kuzirikana jenoside yabaye mu Rwanda, ariko bidahindura uko izi uburyo jenoside yabaye mu Rwanda yakozwemo. Isaba ibihugu byose guharanira ko amateka ya jenoside zabaye cg ubundi bwicanyi bwibasiye imbaga atahinduka uko ibihe bigenda bihindagurika. Ahubwo hagomba kwibukwa uwahitanwe n'uwarokotse ubwo bwicanyi wese no 'kugaragaza ukuri k'uko byagenze' bikaba igihamya ko batifuza koko ko amahano nk’aho atazasubira ukundi.

Amerika inasaba ibihugu byose gukorana n'inzego zasigiwe inshingano zo kurangiza imanza zasizwe n'inkiko mpuzamahanga mpanabyaha harimo no gushakisha Abanyarwanda 8 bataragezwa imbere y'ubutabera ngo baryozwe uruhare rwabo muri jenoside.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yumvikanisha, n’ingufu nyinshi, ko itishimiye uburyo ibiganiro byaganishije ku mwanzuro wo guhitamo inyito "jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994" byakozwemo. Inyandiko yashyizweho umukono na Kelly Craft uhagarariye Leta zunze ubumwe z'Amerika muri ONU isoza ivuga ko yifatanyije n'Abanyarwanda n'umurynago mpuzamahanga mu kwibuka inzirakarengane zose zishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda, kandi yiyemeje gukora ibyo ishoboye byose mu gukumira amahano nk'aya ngo atazongera kuba.

Igihugu cy’Ubwongereza na cyo kirahuza n’Amerika

Ubwongereza bushima Inteko rusange ya ONU kuba yarazengurukije imbanzirizamushinga y’icyemezo kuri jenoside yabaye mu Rwanda. Buvuga ko bushyigikiye byimazeyo, kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 kandi ko uko kwibuka gukwiye kuzirikana inzirakarengane zose. Kimwe mu byo Ubwongereza bushyira imbere ni uguhindura inyito « jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ONU igashaka indi yumvikanisha n’Abahutu n’abandi bishwe muri jenoside bazira kutagishyigikira. »

Ubwami bw’Abongereza buvuga ko bwemera ko n’Abahutu kimwe n’abandi bose bishwe bakwiye kutibagirana.

Ikindi kibateye impungenge ni ikijyanye n’inzira n’uburyo kwemeza inyito y’iyi jenoside bikorwamo, basanga hari icyuho mu kumvikana no kwemeza uyu mwanzuro ku nyito ya jenoside. Cyakora Ubwongereza buvuga ko bwibuka amakuba yo muri Mata 1994 kandi bwiyemeje guharanira ko ubugome nk’ubwo butazasubira ukundi.

U Rwanda ariko rwo rusanga impungenge Amerika n'Ubwongereza bigaragaza nta shingiro zifite kuko ibi bihugu bisaba ko amateka avugwa uko yagenze ariko bigasaba ibihabanye n'ibyo. Uhagarariye u Rwanda mu muryango w'abibumbye avuga ko ibi bihugu byombi bigamije kugoreka ayo mateka bikanirengagiza imyanzuro y'akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi n'ububasha bw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bwashyiriweho u Rwanda; kandi ibi bihugu byemera. U Rwanda rwongera kwibutsa ubusobanuro bwa jenoside nk'uko byemejwe n'umuryango w'abibumbye mu 1946. Kwica abantu b'itsinda rimwe; gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by'abantu b'itsinda rimwe; gushyira abantu b'itsinda rimwe mu buzima bubi ubigendereye ugamije ko barimbuka bose cyangwa igice; gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara cg se kwambura iryo tsinda abana babo bagahabwa irindi ridafite aho bahuriye. Kimwe muri ibi bikorwa bikoranwe umugambi wo kurimbura bose cyangwa igice cy'abantu bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cg idini aba ari jenoside. U Rwanda kandi runashingira ku kuba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaremeje ko "hagati ya tariki 6 z'ukwezi kwa 4 na tariki 17 z'ukwa 7 mu 1994 habaye jenoside yakorewe ubwoko bw'Abatutsi" mu buryo butagibwaho impaka cg ngo bushidikanyweho.

U Rwanda rushima ko Amerika ihamagarira ibindi bihugu kugira uruhare mu gukurikirana abagize uruhare muri jenoside, rukanasaba Ubwongereza kugeza imbere y'ubutabera abakekwaho uruhare muri jenoside bari ku butaka bwabwo. Ruvuga kandi ko mu gushaka ubwiyunge nyabwo, itariki ya 13 ya buri kwezi kwa 4 yahariwe kwibuka abanyapolitike n'abandi bose bishwe, nubwo bo batari mu bahigwaga ariko bakazira kwanga kwifatanya n'abashakaga kurimbura inyoko-Tutsi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG