Uko wahagera

Ubushyamirane Hagati y'Impunzi na Polisi y'u Rwanda


Zimwe mu mpunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Gashora mu Rwanda
Zimwe mu mpunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Gashora mu Rwanda

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, HCR riravuga ko ririmo gukurikiranira hafi ikibazo cy'ihohoterwa rivugwa mu nkambi ya Gashora icumbikiye impunzi zavuye mu gihugu cya Libiya.

HCR ivuga ko irimo gukorana n'inzego za Leta zatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu Andrea Gagne ni we watangaje iby'ihohoterwa bivugwa ko ryakorewe umwana w'umuhungu w'imyaka 16 y'amavuko.

Ku itariki 15 z'uku kwezi ni bwo uyu mugore usanzwe akurikirana ubuzima bw'impunzi zo muri Libya, yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko "Izi mpunzi zifite ububabare bushya bukomeye, nyuma y’uko umupolisi ahohoteye umuhungu w’imyaka 16 wo muri Eritrea.”

Asobanura iby'iki kibazo, madamu Gagne avuga ko ubwo abana bane bari bavuye hanze y'inkambi ku itariki 13 ahagana saa kumi n'ebyri z'umugoroba, umupolisi yabafungiye mu cyumba kiri ku marembo y'iyi nkambi bahamara amasaha ane.

Mu gusobanura iby'iki kibazo, polisi y'u Rwanda ivuga ko bitewe n’ingamba zashyizweho zo kuguma mu rugo mu gukumira icyorezo cya virusi ya corona, buri munsi hatangwa uruhushya rw’amasaha abiri ngo abari mu nkambi bajye guhaha.

Polisi ikomeza ivuga ko ku itariki 14 z'uku kwezi, hari abantu batatu bavuye mu nkambi saa munani z’amanywa, batinda hanze bagaruka saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Aba ngo bashyizwe ahantu habigenewe hafi y’umuryango w’inkambi, biza kugaragara ko basinze. Umupolisi uhayobora n’abandi bapolisi babiri bahisemo kubasaka nk’uko bigenda, ariko umwe ariruka yinjira mu icumbi.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko kubera kutishimira ingamba zo kuguma mu rugo ntibakomeze gusohoka mu nkambi uko bashaka; bahisemo gushaka uko bahimba inkuru y’ihohoterwa ryo ku mubiri no kugerageza irishingiye ku gitsina.

Ishami ry'umuryango w'abibumye ryita ku mpunzi, HCR rivuga ko ryohereje itsinda ry'abakozi bashinzwe uburenganzira bw'impunzi mu nkambi, kandi ko hafashwe ingamba zose za ngombwa mu rwego rwo gufasha uwo bivugwa ko yahohotewe; haba mu by'amategeko, ubujyanama n'ubundi bufasha bwa ngombwa.

Aganira n'ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, umuvugizi wa HCR madame Elise Villechalane yavuze ko "izi mpunzi zigaragambije ku wa gatatu w'iki cyumweru dusoza zinubira kutemererwa gusohoka kubera ibi bihe bidasanzwe, ariko abayobozi bagahita bahosha iyo myigaragambyo."

Andrea Gagne wazamuye iki kibazo cy'ihohoterwa avuga ko "kudahabwa ubufasha no kutamenyeshwa ibirimo gukorwa, byongera ihungabana izi mpunzi zavanwe muri Libya zisanganwe n’impungenge ku bari mu nkambi.

Mu nkambi y'agateganyo ya Gashora harimo impunzi zibarirwa muri 300 zituruka mu bihugu bya Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo na Sudani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG