Uko wahagera

Miliyoni 22 Batakaje Akazi Kubera Virusi ya Corona muri Amerika


Iyi ni inzu ya sinema yafunze mu mujyi wa New York mu gace ka Times Square
Iyi ni inzu ya sinema yafunze mu mujyi wa New York mu gace ka Times Square

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yatangaje uyu munsi ko mu cyumeru gishize honyine, abantu barenga miliyoni eshanu bagiye mu bushomeri. Bityo, abantu bose hamwe batakaje akazi bagera kuri miliyoni 22 mu mezi atatu gusa. Ni ukuvuga ko umuntu umwe kuri barindwi atagikora muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Virusi ya Corona yahageze mu kwezi kwa mbere.

Bamwe mu bahanga mu by'ubukungu bateganya ko uku kwezi kwa kane gushobora kurangira abashomeri bageze kuri 20% by'abantu bose bari mu kigero cyo gukora. Bivuze ko ikibazo cy'ubukungu bw'igihugu cyaba kibaye icya mbere nyuma y'icyashegeshe Leta zunze ubumwe z'Amerika bibi cyane mu myaka y'1930 bise "Great Depression." Cyaba gisumbye igiheruka kugeza ubu cyari icya kabiri kibi bise "Great Recession" cyo mu 2007 kugera mu 2009. Cyo cyatumye abakozi 10% bava ku kazi.

Icyorezo cya virusi ya Corona cyakoze cyane kugeza ubu ku mahoteli, ubunywero n'uburiro, n'ubwubatsi byahagaze mu gihugu cyose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG