Uko wahagera

Mu Rwanda Harifashishwa Drone mu Bukangurambaga Kuri COVID-19


Rwanda Drone
Rwanda Drone

U Rwanda rwatangiye gukoresha utudege duto tutagira umuderevu mu kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya virusi ya Corona.

Uyu munsi italiki 12 y’ukwezi kwa kane ni bwo polisi y'u Rwanda yatangaje ko hagiye kwifashishwa indege nto zitwara zizwi nka drone mu kumenyekanisha ingamba zashyizweho. Ivuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo izi ngamba zubahirizwe ari na ko abantu birinda.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, polisi y'igihugu isaba abantu ko mu gihe babona izo ndege nto zitambutsa ubutumwa, birinda kuzirangarira, ahubwo bagatega amatwi ubutumwa zibagezaho kandi bakabwubahiriza uko bwakabaye. Bakirinda gusohoka mu ngo zabo bajya gushakisha ahirengeye habafasha kubona izo ndege nto kandi bakirinda kwirema amatsinda barangariye izo ndege ntoya kuko byabaviramo kwanduzanya virusi ya Corona.

Bamwe mu bakurikira polisi y'u Rwanda kuri Twitter, bavuga ko ubwo polisi ikeka ko izi ndege ntoya zarangaza abantu, hari hakwiye gushakwa ubundi buryo budakangura amatsiko cyane cyane mu byaro, aho batarabona drone; hakaba hakwifashishwa nka radio n'ubundi buryo.

Abandi bo basanga hakenewe izindi mbaraga kuko hari abantu bateshuka ku mabwiriza ku buryo n'ubutumwa izi drone zitanga ntacyo buzababwira. Bagasaba ko ubu butumwa bwakwibanda cyane mu bice by'ibyaro kuko ahenshi usanga ubuzima busa nk'ubwakomeje uko bisanzwe, kimwe no muri karitsiye zimwe na zimwe aho usanga abantu bacucitse ntacyo bitayeho.

Abandi basaba ko izi ndege ntoya zitwara zajya zinafotora kugira ngo zereke abashinzwe umutekano ahari ubucucike kugira ngo bukumirwe.

Polisi y'u Rwanda ntirasobanura neza ibijyanye n'iki cyemezo.

Mu Rwanda hasanzweho ingamba zo kubuza abantu kuva mu ngo zabo nta mpamvu ifatika kimwe no kwirinda ingendo izo ari zo zose zitari ngombwa. Hirya no hino hagaragara inzego zishinzwe umutekano zikurikirana uko izo ngamba zubahirizwa. Ufashwe agenda, abanza gusobanura impamvu.

Mu Rwanda, abamaze kwandura virusi ya Corona ni 120, ariko 18 muri aba, barakize. Ibi bivuze ko 102 ari bo bacyitabwaho. Nta mu ntu n'umwe biratangazwa ko yishwe na COVID 19 mu gihugu.

Inkuru Dushikirizwa n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda, Claude Ganza Munyamagana.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:13 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG