Uko wahagera

Abanduye Virusi ya Corona muri Amerika Barenze Ibihumbi 500


Bamwe mu bapfa bazize virusi ya corona bashyinguwe mu mva rusange
Bamwe mu bapfa bazize virusi ya corona bashyinguwe mu mva rusange

Leta zunze ubumwe z’Amerika yabaye igihugu cya mbere gipfushije abantu benshi ku munsi bazira virusi ya corona.

Imibare yasohotse kuri uyu wa gatanu igaragaza ko abantu barenga 2000 bapfuye bazize iyo virusi. Si umubare w’abapfa gusa kuko Amerika ni nayo kugeza ubu ifite abantu benshi bamaze kwandura iyo virusi. Umubare wabo umaze kurenga 500000.

Kugeza ubu, umubare w’abamaze guhitanwa na virusi ya corona umaze kurenga 103000. Gusa umubare munini w’abamaze kwicwa n'iyo virusi ugaragara ku mugabane w’Ubulayi.

Icyakora imibare mishya kuri uwo mugabane iratanga icyizere ko abandura n’abapfa bazize iyo virusi ikomeje kugabanuka.

Muri Esipanye, igihugi cyibasiwe cyane na virusi ya corona kuri uyu wa gatandatu batangaje ko hapfuye abantu 510. Ni ku munsi wa gatatu iyo mibare igaragaza ukumanuka aho kwiyongera.

Mu Bufaransa ho kuri uyu wa gatanu hapfuye abantu hafi 1000. Icyakora nabo bavuga ko umubare w’abantu bakirwa mu byumba by’indembe ukomeje kugabanuka.

Kugeza ubu abantu barenga 1,700,000 nibo bamaze kwandura virusi ya corona. Abasaga 350,000 barayicirutse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG