Uko wahagera

Perezida Kenyatta Yasabye Abaturage Imbabazi Kubera Urugomo rwa Polisi


Kuwa gatanu mu cyumweru gishize, guverinoma ya Kenya yashyizeho amategeko y’umukwabu nijoro mu rwego rwo kurwanya virusi ya Corona. Polisi y’igihugu yashyizemo ingufu cyane kugirango abaturage babyubahirize. Yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’inkoni, ndetse hari n’abaturage bemeza ko polisi yakoresheje n’amasasu.

Ni gutyo umuhungu w’ingimbi ufite imyaka 13 yapfuye ejobundi kuwa mbere arashwe mu murwa mukuru Nairobi. Yari yihagarariye ku ibaraza iwabo mu gihe polisi yari irimo ishushubikanya abaturage mu muhanda imbere yaho kugirango binjire mu ngo zabo. Usibye i Nairobi, polisi yahanganye n’abaturage no mu mijyi ya Kisumu na Mombasa.

Mu ijambo yavugiye mu ngoro akoreramo “State House,” Perezida Kenyatta yagize ati: “Nsabye imbabazi abanyakenya bose kubera polisi ikoresha ingufu nyinshi bikabije.” Avuga ijambo rye kandi yerekanye abantu babiri b’urubyiruko bakize virusi ya Corona. Ati: “Twese nidufatanya tuzayitsinda.”

Minisiteri y’ubuzima ya Kenya itangaza ko abamaze kwandura virusi ya Corona barenga 80 mu gihugu cyose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG