Uko wahagera

Maurice Kamto Arikanga ko Yakwicwa muri Kameruni


Maurice Kamto agirana ikiganiro n'abanyamakuru mu kwezi kwa 10, 2018.
Maurice Kamto agirana ikiganiro n'abanyamakuru mu kwezi kwa 10, 2018.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kameruni rivuga ko, guverinema irimo gucura umugambi wo kwica umuyobozi waryo, Maurice Kamto. Ishyaka Cameroon Resistance Movement, CRM mu Magambo ahinnye, kuri uyu wa mbere ryashimangiye ibyo ryari ryavuze, iminsi itatu nyuma y’uko rivuze ko umugabo wari ufite imbunda yagerageje kurasa no kwica Kamto ubwo yari mu ruzinduko mu mujyi wa Garoua. Guverinema ivuga ko ntawagerageje kumwica.

Mw’itangazo ry’uyu munsi kuwa mbere, ishyaka CRM ryavuze ko rishaka ko amahanga amenya ko hari umugambi wo guhitana umuyobozi waryo Maurice Kamto. Muri iryo tangazo, Kamto ahamagarira abanyakameruni bose kubimenya kandi ashimangira ko yatorewe kuba perezida wa Kameruni mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2018, ariko ko Perezida Paul Biya, umaze igihe kirekire ku butegetsi yamwibye uwo mwanya.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo Kamto yasuraga Garoua, umurwa mukuru w’intara y’Amajyaruguru ya Kameruni, yari mu modoka n’imbaga y’abambari be ku mpande zombi z’umuhanda, ubwo abamurinda bari bamuri inyuma, baciye ku muntu wari ubakurikiye ari kw’ipikipiki.

Abo bamurinda bavuze ko uwo mugabo yari afite imbunda yo kwicisha Kamto. Baramufashe, nyuma baza gusanga ari umwe mu basilikare ba Kameruni barinda guverineri. Guverineri, nk’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru ntacyo yashatse kuvuga kw’itangazo ry’ishyaka CRM.

Abayoboke ba Kamto babarirwa muri 40 kuwa gatandatu bigaragambije ku cyicaro cy’ishyaka CRM i Yaounde, bahamagarira guverinema gusobanura impamvu yohereje umugabo ufite imbunda kwica umuyobozi wabo. Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Christopher Ndong, avuga ko icyo gikorwa cy’umuntu wari kw’ipikipiki cyagaragaje ko Kamto atagifite umutekano.

Umuvugizi wa guverinema Rene Emmanuel Sadi, yavuze ko umwofisiye wari kw’ipikipiki nta kindi yakoraga uretse gukusanya amakuru y’ubutasi. Ashinja abayoboke ba Kamto kuba barakoreye uwo mwofisiye ibya mpfura mbi. Sadi avuga ko abofisiye batigeze bagerageza kwica Kamto, kandi yamagana itangazo ry’ishyaka CRM, avuga ko rigamije guteza imvururu muri rubanda, igihe igihugu cyari gikeneye amahoro.

Maurice Kamto aherutse gusubira muri Kameruni nyuma yo guhuza abamushyigikiye i Paris mu Bufaransa n’i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yashimye abanyakameruni baba mu mahanga, kuba baramubaye hafi ubwo yari afunze kuva mu kwezi kwa kabiri kugeza mu kwa cumi kw’umwaka ushize. Yatawe muri yombi mu kwa kabiri 2019, azira kutemera amajwi yavuye mw’itora rya perezida ryo mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2018. Yarekuwe mu kwezi kwa 10 itariki ya 5, ubwo Perezida Biya yategetse urukiko ruhagarika urubanza Kamto aregwagamo n’abambari be amagana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG