Icyorezo COVID-19 cyatumye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi isubika mu gihe kitagenwe urugendo yateganyaga kujyamo yose uko yakabaye mu kwezi kwa kane mu bihugu bya Mali na Nijeri muri Afurika y’uburengerazuba.
Mali na Nijeri ntibiravuga niba COVID-19 yarabigezemo. Ariko abadipolomate b’ibihugu 15 bigize Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi bagombaga kugerayo banyuze mu Bufaransa, nk’uko ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa cyabitangaje.
COVID-19 imaze kwica abantu barenga 33 mu Bufaransa. Ariko urugendo rwasubitswe mbere y’icyemezo Perezida Trump yafashe ejo nimugoroba cyo gukumira Abanyabulayi: ntibemerewe kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cy’ukwezi.
Facebook Forum