Uko wahagera

Abamaze Kwica na Virusi ya Corona muri America Bageze kuri 19


Ubwato Grand Princess
Ubwato Grand Princess

Abantu 16 ni bo bamaze kumenyekana ko bamaze gupfa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bazize virusi ya corona. Abagera hafi kuri 400 banduye iyo virusi.

Hagati aho abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje kuba mu kato mu bwato Grand Princess hafi y’umujyi wa San Francisco nyuma yuko byemejwe ko abantu 21 barimo abagenzi n’abadereva b’ubwo bwato banduye virusi ya corona.

Ubwo bwato burimo abantu barenga 3000 barimo abagenzi n’abakozi b’ubwato. Leta zunze ubumwe z’Amerika zanze ko ubwo bwato bwururutsa ba mukerarugendo baburimo ku cyambu cy’umujyi wa San Francisco.

Abategetsi muri leta ya California bakomeje gushakisha ikindi cyambu kidakoreshwa cyane aho ubwo bwato bwakoherezwa kugirango bashobore gupima abantu bose bari muri ubwo bwato no kubagezaho iby’ingenzi bashobora kuba bakeneye.

Ubwo yasuraga ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Perezida Donald Trump yavuze ko atifuza ko abo bantu bari muri ubwo bwato bakandagiza ikirenge ku butaka bw’Amerika. Yavuze ko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’abashinzwe ubuzima mu gihugu.

Abagenzi bari mu bwato Grand Princess bategetswe kutava mu byumba byabo.

Kuri uyu wa gatanu Perezida Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rigena ingengo y’imari irenga miliyari z’amadolari izakoreshwa mu guhangana no gukumira virusi ya corona.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG