Uko wahagera

Abantu 27 Baguye Mu Gitero Muri Afuganisitani


Abitwaje intwaro bamishe urusasu ku mbaga y’abantu bari bakoraniye i Kabul mu murwa mukuru w’Afuganisitani bica mo 27 abandi 55 barakomereka.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa gatanu n’ abategetsi bo muri Afuganisitani. Umwe mu banyapolitike bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi yari muri iryo koraniro

Ababibonye baravuga ko batangiye kurasa igihe Karim Khalili wahoze ari visi perezida yagezaga ijambo ku mbaga y’abari mu murwa mukuru Kabul bahujwe no kwibuka urupfu rw’umunyapolitike w’umu Shi’ite ukomoka muri ba nyamuke.

Televiziyo zo muri Afghanistani zerekanaga uwo muhango, zagaragaje Karim Khalili yiruka ashakisha ubwihisho mu bandi igihe amasasu yari atangiye kwahuranya ikirere cy’aho bari bateraniye, bugufi bw’inyubako itaruzura neza.

Umuvugizi wa ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Nasrat Rahimi, yavuze ko ingabo za Leta zakurikiranye abagabye icyo gitero zikicamo batatu nyuma y’imirwano yamaze amasaha. Ntawe urigamba iki gikorwa. Umutwe w’abarwanyi b’Abatalibani wakihakanye rugikubita.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG