Uko wahagera

Igitero Hafi y'Ambasade y'Amerika Muri Tuniziya


Abapolisi bafunze agace k’aho icyo gisasu cyaturikiye hari hanyanyagiye ibitaka n’ibice by’utwuma twavuye muri icyo gisasu
Abapolisi bafunze agace k’aho icyo gisasu cyaturikiye hari hanyanyagiye ibitaka n’ibice by’utwuma twavuye muri icyo gisasu

Itangazamakuru ryo muri Tuniziya riravuga ko umwiyahuzi waje agendera ku ipikipiki yaturikirije igisasu hafi y’ Ambasade y’Amerika ikorera i Tunis mu murwa mukuru wa Tuniziya.

Radiyo yigenga Mosaique yavuze ko abapolisi batanu bakomerekejwe n’icyo gisasu kuri uyu wa gatanu. Gusa ayo makuru ntiyahise yemezwa.

Abapolisi bafunze agace k’aho icyo gisasu cyaturikiye hari hanyanyagiye ibitaka n’ibice by’utwuma twavuye muri icyo gisasu.

Ibendera rya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ryagaragaraga hirya gato rihuhwa n’umuyaga.

Abahezanguni batsimbaraye ku mahame ya cy’Islamu bibasiye Tuniziya muri iyi myaka, bakomeje kugenda bica abantu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG