Uko wahagera

Perezida Kagame w'u Rwanda Yavuguruye Guverinema


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuguruye guverinema ashyiraho abayobozi bashya muri za ministeri n’ibigo bya Leta.

Nk'uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministiri w'Intebe, abaministiri bashya muri guverinema barimo Dogiteri Daniel Ngamije wagizwe minisitiri w’ubuzima, Valentine Uwamariya wagizwe ministiri uburezi, Jeannette Bayisenge wabaye minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Ines Mpambara wagizwe minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri na Marie Solange Kayisire wagizwe minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Iryo tangazo kandi ryashyizeho abanyamabanga ba leta batandukanye barimo madamu Solina Nyirahabimana wabaye umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko, Richard Tushabe wagizwe umunyamabanga wa leta muri ministeri y’imari, Lt Col Tharicisse Mpunga we yagizwe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze.

Naho Gaspard Gaspard Twagirayezu we yabaye umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe Claudette Irere, yagizwe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’iminsi mike habaye iyegura ku mirimo ry’abaministiri muri guverinema barimo Dogiteri Diane Gashumba, wari ministiri w’ubuzima, Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera na Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, beguye mu mirimo yabo.

Uko ari batatu binjiye muri guverinoma mu mwaka wa 2016.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG