Uko wahagera

Abantu 9 Bishwe Mu Budage Bazira Kuba Abanyamahanga


Inzego z’ubugenzacyaha mu Budage zzatangiye gukora amaperereza
Inzego z’ubugenzacyaha mu Budage zzatangiye gukora amaperereza

Mu gihugu cy'Ubudage haravugwa urupfu rw'abantu 9 bishwe n'umugabo w’imyaka 43 akoresheje imbunda abasanze mu tubari.

Byabereye mu mujyi wa Hanau uherereye mu birometero 25 uvuye i Frankfut.

Inzego z’ubugenzacyaha mu Budage zahise zihutira kugera ahabereye ayo marorerwa ngo hatangizwe iperereza mu buryo bwihuse.

Mu baguye muri icyo gitero biravugwa ko harimo abakomoka mu gihugu cya Irani bo mu bwoko bw’Abakurude, hamwe nabo muri Turukiya.

Nyuma yo kugaba icyi gitero, uyu mugabo w’imyaka 43, hamwe na nyina w’imyaka 72 wasanganywe ibikomere by’amasasu, bombi basanzwe bapfiriye mu nzu babagamo.

Uyu mugabo yasize inyandiko y’amapaji 24 na videwo bikubiyemo impamvu avuga ko yakoze aya mahano.

Muri iyi nyandiko kandi uyu mugabo yasize yanditse, yagaragajemo urwango yarafitiye abanyamahanga n’abimukira, ndetse anagaragaza ko yifuza ko ibihugu byiganjemo Abayisilamu byatsembwa bikavaho.

Umwarimu muri za Kaminuza ya King’s College na London Univeristy Peter Neumann yavuze ko muri iyo nyandiko hari n’aho ahamagarira abantu gukora jenocide.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG