Abanyapolitiki batavuga rumwe muri Sudani y’Epfo bumvikanye gushyiraho Leta y’ubumwe mu rwego rwo kurangiza intambara bamazemo imyaka itandatu yazahaje icyo gihugu.
Perezida Salva Kiir na Riek Machar umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko babyumvikanyeho kuri uyu wa kane nyuma y’imishyikirano yabereye i Juba mu murwa mukuru.
Perezida Kiir yavuze ko azagira Machar nka visi perezida we wa mbere ku wa gatanu bagahita bashyiraho guverinoma ku wa gatandatu, taliki ntarengwa bombi bihaye yo kuba bamaze kubahiriza ibyo bumvikanyeho mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu mwaka wa 2018.
Kiir na Machar bamaze kunanirwa kubahiriza italiki ntarengwa bihaye inshuro ebyiri zose, bitewe no kutumvikana ku ngingo zimwe zirimo kwinjiza mu ngabo abahoze mumutwe w’inyeshyamba, n’umubare w’intara zigomba kuba muri iki gihugu kimaze imyaka 9 gusa.
Kiir yavuze ko ibyo batarabasha kumvikanaho bitari bukome mu nkokora umugambi wo gushyiraho Leta, yemeza ko bazabikemura imaze kujyaho. Muri byo harimo n’ibijyanye no kurinda umutekano wa Rieck Machar n’abandi bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Facebook Forum