Mu Rwanda haravugwa imikoreshereze mibi y’ibigo binyuzwamo abafatiwe mu bikorwa by’ubuzererezi bizwi nka Transit Centers biri hirya no hino mu turere.
Nubwo aha hakabaye hajyanwa abafatwa nk’inzererezi, bimwe mu bigo ubu biragaragaramo abantu bakekwaho ibyaha bakabaye bakurikiranwa binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko, hakaba n’abigirizwaho nkana bakajyanwa yo ntacyo bashinjwa.
Kugeza ubu nibura muri buri karere k’u Rwanda hari bene iki kigo gicumbikira by’igihe gito abafatiwe mu buzererezi.
Bamwe mu babinyuzwamo bakunze kumvikana bavuga ko aha hakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa birimo n’ibibabaza umubiri nko gukubitwa.
imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Right Watch nayo, mu maraporo isohora yakunze gushinja ubutegetsi bw’u Rwanda ihonyanga ry’uburenganzira bwa muntu ivuga ko rikorerwa muri bene ibyo bigo bicumbikira abafatwa nk’inzererezi.
Ni ibirego ubutegetsi bw’u Rwanda buhakana.
Facebook Forum