Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’amerika Mike Pompeo uri mu ruzinduko ku mugabane w’Afurika yabonanye kuri uyu wa kabiri na Ministiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed n’ umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Mussa Faki Mohammed.
Ibiganiro bye na minisitiri w’intebe Ahmed byibanze ku matora agomba gukorwa mu bwisanzure kandi nta buriganya nkuko biteganywa n’itegeko nshinga rya Etiyopiya, ndetse bungurana inama zirebana n’amahoro n’umutekano mu gace k’ihembe ry’Afurika.
Etiyopiya yohereje abasirikare bagera ku 8000 mu ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Sudani no muri Sudani y’epfo, n’abandi 4000 bari muri Somaliya.
Urugendo rwa Mike Pompeo ni rwo rugendo rwa mbere akoreye ku mugabane w’Afurika, rukaba rugamije gushimangira ubutwererane mu rwego rw’ubucuruzi no kwongera ibikorwa bigamije kugabanya umuvuduko w’Ubushinwa bumaze kuhiganza.
Umwaka ushize, Amerika yahaye Etiyopiya imfashanyo ya miliyoni hafi 800 z’amadolari yo guteza imbere uburezi, ubuhinzi, kurwanya inzara, demokarasi, n’ubutegetsi bubereye abaturage.
Gusa ariko ababikurikiranira hafi bahamya ko bitazoroha. Kubera ko mu myaka 10 ishize, Ubushinwa bwigejeje ku mwanya wa mbere k’igihugu gikorana ubucuruzi n’Afurika.
Ubushinwa bwashoye imali igararagara mu kubaka ibikenerwa bwa mbere mu majyambere nk’ibiraro, imihanda, amashuli, amateme, ingomero z’amazi n’bindi.
Facebook Forum