Uko wahagera

Israheli: Urubanza rwa Netanyahu Ruzatangira kuri 17 y'ukwa Gatatu


Benjamin Netanyahu, ministiri w'intebe wa Israheli
Benjamin Netanyahu, ministiri w'intebe wa Israheli

Muri Israheli, minisiteri y’ubutabera yatangaje uyu munsi ko urubanza rwa minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu ruzatangira ku italiki ya 17 y’ukwezi gutaha.

Netanyahu aregwa ruswa. We arabihakana akavuga ko ari umwere. Abaye minisitiri w’intebe wa Israheli wa mbere na mbere ujyanwe mu rukiko akiri mu milimo ye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri y’ubutabera isobanura ko Netanyahu ubwe ku giti cye agomba kwitaba urukiko rugifungura urubanza ku munsi wa mbere kugirango asomerwe ibyaha ashinjwa.

Umushinjacyaha arega ko Netanyahu yakiriye ruswa z’abakire bikorera ku giti cyabo zingana n’amadolari y’amanyamerika 264000. Biramutse bimuhamye ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa gishobora kugera ku myaka icumi.

Netanyahu w’imyaka 70 ayobora ishyaka Likoud. Ni kandida mu matora ateganijwe ku italiki ya kabiri y’ukwa gatatu, nyuma y’aho ayo mu kwa kane n’ukwa cyenda mu mwaka ushize yananiwe guha ishyaka na rimwe ubwiganze bw’intebe mu nteko ishinga amategeko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG