Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika iratora kuri uyu wa kane kwemeza cyangwa kwanga umushinga w’itegeko ryambura umukuru w’igihugu ububasha bwo kugaba ibitero ku gihugu cya Irani atabiherewe uruhushya n’inteko ishinga amategeko.
Ku rubuga rwe rwa twitter Perezida Donald Trump yahamagariye abasenateri bo mu ishyaka rye ry’Abarepubulike kudatora kwemeza iryo tegeko.
Yavuze ko kumwambura ubwo bubusha bizagira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu. Yabagaragarije ko iyo iryo tegeko riza kuba ririho atari gushobora kugaba ibitero byishe Qasem Soleimani wayoboroga umutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda no kwagura ibikorwa bya Irani mu burasirazuba bwo hagati
Amakuru agera ku Ijwi ry’Amerika avuga ko bishoboka ko Abarepubulike batanu bashobora gufatanya n’Abademokarate 47 kwemeza uwo mushinga.
Icyo gihe perezida Trump yakoresha ububasha bwa veto akaburizamo uwo mushinga w’itegeko.
Senateri Tim Kaine umwe mu bateguye uwo mushinga w’itegeko avugako ugamije gushimangira uruhare rw’inteko ishinga amategeko rwo gufata icyemezo ku itangizwa ry’intambara.
Facebook Forum