Uko wahagera

Abanyasudani Bashimye Icyifuzo cyo Kohereza Bashil i La Haye


Omar al-Bashir ashobora koherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI
Omar al-Bashir ashobora koherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI

Abanyasudani batuye mu gihugu no hanze yacyo bakiriye neza amakuru yuko guverinoma y’inzibacyuho ya Sudani ishobora kuzohereza uwahoze ari umukuru w’igihugu Omar al-Bashir mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI mu magambo ahinnye y’Igifaransa, rukorera i La Haye mu Buholandi.

Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga iyo izaba ari ntambwe ikomeye mu gutanga ubutabera ku batuye intara ya Darfur.

Bashir aregwa ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara byakorewe muri Darfur mu 2003.

Ntibiramenyekana ariko igihe Bashir n’abandi Banyasudani batatu bashakishwa na CPI bazajyanwa i La Haye. Abo ni abitwa Ali Muhammad Ali Abd–Al-Rahman wari umuyobozi w’umutwe Janjaweed, Ahmad Muhammad Harun wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Sudani, na General bdel Raheem Muhammad Hussein, wari intumwa yihariye ya Perezida Bashir muri Darfur.

Icyemezo cyafashwe mu nama yahuje intumwa za leta ya Sudani n’abayirwanya muri Darfur, mu burengarazuba bw’igihugu. Inama yabereye i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Nahid Jabrallah, umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu mu muryango SIMA yavuze ko Abanyasudani biganjemo abagore bari bamaze igihe bategereje guhabwa ubutabera.

Avugana n’Ijwi ry’Amerika Jabrallah yavuze ko hari abagore benshi bafashwe ku ngufu abandi bakorerwa ibyapfurambi bari bamaze igihe bategereje guhabwa ubutabera.

Yarezwe muri CPI n’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi kuko Sudani itari muri CPI. Bashir yahiritswe ku butegetsi mu kwezi kwa kane umwaka ushize. Kuva icyo gihe, ari muri gereza i Khartoum muri Sudani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG