Uko wahagera

USA: Senateri Sanders Yagize Amajwi Menshi muri New Hampshire


Senateri Bernie Sanders atangaza inzinzi ye muri leta ya New Hampshire
Senateri Bernie Sanders atangaza inzinzi ye muri leta ya New Hampshire

Guhatanira umwanya wa perezida muri Amerika birakomeje mu matora y'ibanze. Mw’ishyaka ry’abademokrate muri Leta ya New Hampshire, Senateri Bernie Sanders ukomoka muri leta ya Vermont, ni we wagize amajwi menshi. Yaraye abonye 26 ku ijana arusha Pete Buttigieg wagize amajwi 24 ku ijana. Mw’ijambo yatangarije imbaga y’abayoboke bari bamutegereje, Senateri Sanders yavuze ko iyi ari insinzi ikomeye anahanurira aba ari aho ko aba demokrate bazashyirwa ari uko bakuyeho Perezida Trump. Yagize ati kandi, “Munyemerere mbabwire ko insinzi y’uyu mugoroba ari intangiriro y’iherezo rya Perezida Donald Trump”.

Uwatunguye benshi mu matora y’ejo ni Joe Biden wahoze ari Visi perezida w’Amerika wagize amajwi umunani ku ijana. Umwarimu muri Kaminuza ya Charleston wigisha ibijyanye na politike, Gibbs Knotts, yaraye abwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko kuba senateri Sanders atsindiye muri Leta bahana imbibi bikomeza kumuha ingufu, cyane ko yari yitwaye neza muri Leta Iowa. Abasesenguzi mu bya politiki ariko bakomeje kwibaza niba Sanders ushyize imbere politike ye ibonwa nk’iya gisosiyalisiti ashobora kuzahangana na Perezida Trump wakomeje kunenga cyane politike ye avuga ko azashyiraho gahunda ibereye abantu bose mu kwivuza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG