Uko wahagera

Portugal Yafatiriye Konti Za Isabel dos Santos


Umuherwe Isabel dos Santos
Umuherwe Isabel dos Santos

Igihugu cya Portugal cyategetse ko konti za banki za Isabel dos Santos zifatirwa.

Ibiro by’ubushinjacyaha mu mujyi wa Lisbon byemeje ko konti zose za dos Santos n’umugabo we Sindika Dokolo zafatiriwe.

Ibyaha dos Santos, ashinjwa byinshi yabikoze ubwo yayoboraga sosiyete y’igihugu itunganya amavuta ya Sonangol.

Asanzwe ari we mugore wa mbere ukize muri Afurika akaba n’umukobwa w’uwari Perezida wa Angola, Jose Eduardo Dos Dantos.

Bivugwa ko afite imitungo ifite agaciro ka miliyari zirenga ebyiri z’amadolari. Ubushinjacyaha bwa Portugal buvuga ko bwafashe icyemezo cyo gufatira izo konti kubusabe bw’ubushinjacyaha bw’Angola.

Dos Santos w’imyaka 46 ahakana ibirego ashinjwa akavuga ko akurikiranywe kubera impamvu za politike. Umushinjacyaha mukuru w’Angola yarahiriye kuzagarura Isabel dos Santos mu gihugu kugirango abazwe umutungo yanyereje.

Dos Santos yavuye i Luanda nyuma y’uko, uwasimbuye se ku buyobozi, perezida Joao Lourenco, agiye ku butegetsi mu 2017. Dos Santos yakunze kubarizwa hagati y’umujyi wa Lisbone muri Portugal n’uwa Londres mu Bwongereza.

Abashinjacyaha muri Angola mu mpera z’umwaka ushize bafatiriye amafaranga ya Isabel dos Santos ari mu ma banki no bikorwa bye by’ubucuruzi afatanyije n’umugabo we w’umunyekongo, Dokolo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG