Uko wahagera

Abarwanya Ubutegetsi Bibasiye Itangazamakuru muri Kameruni


Agace ka Kameruni kavugwamo icyongereza
Agace ka Kameruni kavugwamo icyongereza

Abanyamakuru bakorera mu gace gakoresha ururimi rw`icyongereza muri Kameruni bavuze ko bagabweho igitero n’abatuvuga rumwe n’ubutegetsi kubera gukora inkuru zibanenga no kwanga kubafasha kumvikanisha propaganda yabo.

Iri terabwoba ryibasiye itangazamukuru muri Kameruni rije mu gihe bari kwitegura amatora y’ibanze n’ay’abadepite. Umuyobozi akaba n’umunyamakuru wa radio Stone FM, Mbuotna Zacks Anabi, yavuze ko abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku cyumweru barashe muri studio mbere y’uko batwika inyubako y’iyo radio. Yongeyeho ko gutwika radio n’inzu ye bwite byatewe n’uko yanze kunyuza ubutumbwa bwabo kuri radio. N’ubwo ariko abaregwa kugaba iki gitero bataremeza ko ari bo babikoze, bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga batera ubwoba abantu bose bazitabira amatora azaba itariki 9 z’uku kwezi kwa kabiri.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko baharanira kugira Leta yigenga y’abavuga icyongereza. Bityo bashishikajwe no kuburizamo amatora ategurwa n’ uruhande rw’abavuga ururimi rw’igifransa. Umuturage utuye muri ako gace akaba n’umwarimu yavuze ko iyi radiyo yagabweho igitero ariyo yonyine yabagezagaho amakuru. Yongeyeho ko ubu bababajwe n’uko batazabasha kumva ibyo abakandida biyamamaza bavuga.

Abanyamukru bagera kuri 30 bavuga ko bafunzwe cyangwa bagaterwa ubwoba mu gihe babaga bakora inkuru kumvururu zikunze kurangwa muri ako gace.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG