Uko wahagera

Urupfu rw'Icyamamare muri Basket Kobe Bryant Rwashavuje Abakunzi


Kobe Bryant, ari kumwe n'umuryango we, asezera ku mukino wa Basketball tariki ya 18/12/2017
Kobe Bryant, ari kumwe n'umuryango we, asezera ku mukino wa Basketball tariki ya 18/12/2017

Abantu benshi kw’si babuze amagambo asobanura urupfu rw’icyamamare mu mukino wa Baskeball, Kobe Bryant w’imyaka 41 waguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu. Iyo mpanuka yabaye ejo ku cyumweru mu nkenero z’umujyi wa Los Angeles muri leta ya Californiya. Polisi ya Los Angeles yavuze ko amaperereza akomeje, kandi ko ari ibintu biteye ubwoba cyane, kuko no kugera aho impanuka yabereye bitoroshye, ariko ko bakora ibishoboka byose.

Yandika ku rubuga rwe rwa Twitter, Prezida Donald Trump yavuze ko nubwo Kobe Bryant yari umwe mu bakinnyi beza ba Basketball, ubu ari bwo ahubwo yari atangiye. Yongeyeho kandi ko urupfu rw’umwna we w’umukobwa Gianna bapfanye rwatumye ibi bihe bikomeye bitera ishavu rirenze kurushaho. Uwahoze ari Prezida w’Amerika, Barack Obama, uzwiho cyane kuba umufana ukomeye wa Basketball nawe kuri Twitter yagize ati: Bryant ni bwo yari atangiye icyiciro cya kabiri gikurikira umwuga we wo gukina Basketball.

Abandi bakinnyi benshi b’ibyamamare muri siporo zitandukanye muri Amerika berekanye akababaro kabo. Ibihumbi byinshi by’abantu ejo ku mugoroba ahuriye kuri stade ya “Staples Center” aho ikipi Los Angeles Lakers ya Kobe Bryant ikinira.

Bryant yanditse amateka yo kuba umukinnyi mwiza muri Basketball. Akinira ikipi Los Angeles Lakers yabashije gutwara ibikombe 5 bya shampiyona y’Amerika, nyuma abona n’igihembo cy’umukinnyi mwiza mu mwaka 2008.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG