Uko wahagera

RDC: Imyigaragambyo ya Martin Fayulu Yaburijwemo i Kinshasa


Polise muri Repuburika ya demokarasi ya Congo yarashe ibyuka biryana mu maso, igirango iburizemo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi i Kinshasa uyu munsi kuwa gatanu.

Abashinzwe umutekano babujije umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu kwitabira iyo myigaragambyo. Bashoreye imodoka ya Fayulu bari ku maguru, abandi mu modoka y’ivani, bamugeza iwe. Bakora ku buryo adakorana urugendo n’abamushyigikiye, nyuma ya misa ya mu gitondo mu kiriziya y’abagaturika mu gace ka Ndjili.

Fayulu yasabye abigaragambya kwamagana ibitero by’abarwanyi n’ibyo yise, gushaka gucamo Kongo ibihugu bitandukanye, cyane mu burasirazuba. Yashinje abategetsi gukoresha icyo gice ku gihugu mu nyungu z’ibihugu bituranyi nk’u Rwanda.

Iyi ni yo myigaragambyo uyu wahoze ari kandida perezida Martin Fayulu, akoresheje kuva atsinzwe amatora mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018. Ni amatora Fayulu yavuze ko yibwe kugirango Felix Tshisekedi ayatsinde.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG