Uko wahagera

Irani na Yukreni Bizafatanya mw'Iperereza ry'Indege Yahanuwe


Igihugu cya Yukreni kuri uyu wa gatatu cyasabye Irani agasanduku k’umukara kerekana ibyabereye mu ndege igihe ikoze impanuka. Ni nyuma y’uko indege ya Yukreni yarashwe n'igisirikale cya Irani mu cyumweru gishize kikavuga ko ari impanuka.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ amaperereza y’ibyaha ndengakamere kiri I Kyiv mu murwa mukuru wa Yukreni, bwana Alexander Ruvin, yabwiye itangazamakuru ryo mu gihugu, ko abahanga mu bijyanye n’ amaperereza bo mu gihugu cya Irani bateganijwe kugera I Kyiv uyu munsi ku wa gatatu bagatangira amaperereza ku wa mbere.

Abaprezida b ibihugu byombi, Volodymyr Zelenskiy wa Yukreni na Hassan Rouhani wa Irani, bemeranijwe gukorera hamwe ngo harebwe icyateje iyo mpanuka hifashishijwe agasanduku k’umukara. Prezida w’Ubufransa Emmanuel Macron nawe yemeye inkunga y’igihugu cye muri icyo gikorwa.

Iyi mpanuka yaguyemo abantu 176. Irani yari yatangaje ko iyo ndege yaguye kubera ibibazo bya tekiniki nyuma yemera ko yahanuwe n’ igisirikali cyayo.

Ihanurwa ry’ iyi ndege ryabaye nyuma y’ibisasu bya missile Irani yarashe ku birindiro by'ingabo z’Amerika biri muri Iraki, nyuma y'urupfu rwa Generali Qassem Soleimani rwakuruye umwuka mubi hagati y’Amerika na Irani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG