Uko wahagera

Leta ya Libiya Yemeye Guhagarika Imirwano


Leta ya Libiya ifashijwe n’umuryango w’abibumbye yakiriye ubusabe bw’igihugu cy’Uburusiya na Turukiya bwo guhagarika intambara. Guvernoma ya Libiya iyobowe na Ministri w’intebe, Gayez Sarraj, yatangaje kuri uyu wa gatatu ko yemera inkunga iyo ari yo yose yakenerwa ngo intambara irangire.

Perezida wa Turikiya Recep Tayep Erdogan hamwe na mugenzi we w’ Uburusiya Vladimir Putin, nyuma y’inama yabahuje Istanbul basohoye itangazo rihamagarira guhagaika ibitero.

Igisirikali kiyobowe na Generali Khalifa Hifter ariko ntacyo kirasubiza kuri ubwo busabe bw’Uburusiya na Turikiya bwo guhagarika imirwano. Brigadiye Generali Khaked al-Mahjoub uyoboye umutwe witwa LNA yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko ibikorwa bya gisirikali bigikomeje i Tripoli no mu mujyi wa Misrata. Yongeyeho ko Generali Hifter ari we wenyine ushobora gutuma haba agahenge.

Igice kimwe cyo mu burasirazuba bwa Libiya kiyobowe na Generali Hifter gifashwa n’igihugu cya Leta ziyunze z’Abarabu, Misiri, Ubufaransa hamwe n’Uburusiya mu gihe igice cyo mu burengerazuba cyo gihabwa inkunga na Turikiya, Qatar, ndetse n’Ubutariyani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG