Uko wahagera

Impanuka y'Indege Yahitanye Abantu 176 Muri Irani


Imwe muri moteri z'indege ya Ukraine International Airlines
Imwe muri moteri z'indege ya Ukraine International Airlines

Abantu 176 nibo baguye mu mpanuka y’indege ya Ukraine ubwo yari igihaguruka ku kibuga cy’indege cya Tehran umurwa mukuru wa Irani.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yarimo abagenzi 167 n’abakozi icyenda. Yari yerekeje i Kyiv umurwa mukuru wa Ukraine. Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yemeje ko nta muntu warokotse iyo mpanuka.

Itangazamakuru rya leta muri Irani ryavuze ko iyo mpanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki. Inzego zishizwe gukurikirana iby’impanuka z’indege zatangiye gukora amaperereza ku cyaba cyayiteye.

Yevhen Dykhne uyobora i sosiyete ya Ukraine International Airlines, yavuze ko iyo ndege yari mu zo bizeraga cyane kandi zifite n’abadereva b’inararibonye. Yavuze ko babaye bahagaritse ingendo bakoreraga muri Irani.

Ministiri w’ubabanyi n’amahanga wa Ukraine Vadym Prystaiko yavuze ko mu baguye muri iyo ndege harimo abanyayirani 82, abanyacanada 63 n’abandi baturuka mu bihugu bya Ukraine, Suede, Afghanistani, Abadage n’Abongereza.

Iyo mpanuka yabaye nyuma y’iminota ibiri gusa ihagurutse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG