Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Umaro Sissoko Embalo, yatsinze itora rya perezida wa Guinee-Bissau. Jose Pedro perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yabitangaje kuri uyu wa gatatu.
Embalo yatsindiye kuri 53.55 kw’ijana, nk’uko amajwi y’agateganyo yari yabigaragaje.
Domingos Simoes Pereira umuyobozi w’Ishyaka iri ku butegetsi PAIGC, yabonye 46.45 kw’ijana by’amajwi y’icyiciro cya kabiri, yabaye ku cyumweru.
Abashyigikiye Embalo, bizihirije intsinzi mw’ihoteli yari irinzwe cyane na Polise mu murwa mukuru Bissau, aho amajwi yatangarijwe.
Pereira we yavuze ko yakurikije inama z’umujyanama mu by’amategeko ko ashobora kuzatanga ikirego kugirango amajwi aseswe.
Embalo ufite imyaka 47, wavuye mu gisilikare mu mwaka w’1990, asimbuye Jose Mario Vaz wagiye ku butegetsi mu 2014.
Facebook Forum