Uko wahagera

New York: Uwagabye Igitero ku Bayahudi Yitabye Urukiko


Abaporisi b'i Ramapo batwaye Grafton Thomas mu rukiko rw'i New York, kw'italiki 29/12/2019
Abaporisi b'i Ramapo batwaye Grafton Thomas mu rukiko rw'i New York, kw'italiki 29/12/2019

Umugabo waraye ateye abantu ibyuma aho abagera kuri 70 bari bateraniye, yitabye urukiko i New York uyu munsi ku cyumweru. Ashinjwa ubwicanyi nyuma yo gusogota abantu batanu. Ni kimwe mu bitero biheruka cyibasiye abayahudi.

Grafton Thomas, bivugwa ko yinjiye mu rugo rw’Umwigisha w’Abayahudi uzwi nka “Rabbi” muri komini ya Rockland. Hari mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Abayahudi uzwi nka “Hanukkah” mu mugoroba w’ejo kuwa gatandatu. Yatemaguye abantu benshi mbere yo guhunga.

Nyuma yo kwitaba urukiko rwo mu mujyi wa Ramapo, yashyizwe mu buroko. Uwo mugabo yahakanye ibyaha.

Icyo gitero cyahise cyamaganwa gifatwa “nk’iterabwoba ry’imbere mu gihugu”. Cyagaragaje urwango rushingiye ku madini rukomeje kwiyongera muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko guverineri wa leta ya New York Andrew Cuomo yabibwiye abanyamakuru uyu munsi ku cyumweru ubwo yari aho igitero cyaraye kibereye.

Yavuze ko abantu nk’abo baba bagambiriye kugirira nabi abantu benshi, bigatera ubwoba bushingiye ku bwoko, kw’ibara ry’uruhu n’imyemerere.

Nta makuru yashyizwe ahagaragara ku bakozweho n’icyo gitero bahise bihutishirizwa ku bitaro. Umwe muri abo yakomeretse cyane.

Crafton Thomas yahise afatwa, ubwo yari mu modoka ye, mu bilometero birenga 50 uvuye aho yari amaze gukorera ayo marorerwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG