Uko wahagera

Indwara y'Iseru Yishe Abantu 5000 muri Kongo uyu Mwaka


Ababyeyi basabwa gukingiza abana babo ku gihe cyateganijwe
Ababyeyi basabwa gukingiza abana babo ku gihe cyateganijwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riravuga ko muri uyu mwaka icyorezo cy’iseru muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo kimaze guhitana abantu 5,000. Umuryango w’Abimbumbye uravuga ko abagera ku 250,000 hirya no hino muri icyo gihugu bakekwaho kuba bamaze gufatwa n’iyi ndwara. Ibi bivuze ko ari imwe mu byorezo bikomeye byugarije isi muri iki gihe.

Leta ya Kongo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bari mu ngamaba zo kureba uko barwanya icyo cyorezo. Muri iki cyumweru batangiye icyiciro cya gatatu cyo gutanga inkingo z’iseru. Barateganya kuzaba bamaze gukingira abagera kuri miliyoni 19 mu mpera z’uyu mwaka.

Gusa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima riravuga ko ibibazo by’umutekano muke birangwa muri Kivu ya ruguru bituma gukingira abagera kuri miliyoni ebyeri bigorana.

Mu mwaka wa 2018 indwara y’iseru yazahaje Liberiya, Ukraine, Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Madagascar na Somaliya. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko ibyo bihugu byari bigize kimwe cya kabiri cy’abayirwaye ku isi hose. Ryemeza ko muri uyu mwaka byarushijeho kuzamba kuko imibare y’ibanze igaragaza ko iyo ndwara yikubye inshuro eshatu zose ugereranije n’umwaka ushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG