Uko wahagera

Libiya: Isosiyeti ya Peteroli y’Igihugu Yongeye Gukora


Ihinguriro ry'ibitoro i Brega, muri Libiya
Ihinguriro ry'ibitoro i Brega, muri Libiya

Isosiyeti ya Peteroli y’igihugu cya Libiya, NOC yavuze ko gutunganya peteroli n’ibiyikomokaho byasubukuwe kw’iriba rikomeye rya Al-Feel, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nyuma y’umunsi ibikorwa bihagaritswe n’ubushyamirane bwahabereye.

Iyo sosiyeti yabivuze mw’itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa Interneti.

Ingabo zishyigikiye Khalifa Haftar zafashe iryo liba Al-Feel mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ejo kuwa gatatu zareze abarwanyi bashyigikiye guverinema y’ubumwe bw’igihugu i Tripoli, kuba barahagabye igitero.

Ingabo za Haftar, zavuze ko zagabye igitero cyo mu kirere zisubiza icyo gitero.

Nta ruhande rwigeze rwigamba igitero cyabanje.

Mu mugoroba w’ejo kuwa gatatu, ingabo za Haftar zavuze ko hari imitwe y’abarwanyi yahavuye nyuma y’ibyo bitero by’indege. Ariko nta bindi bisobanuro zatanze.

Umuvugizi wa Haftar, Ahmad al-Mesmari, yahamije ku rubuga rwa Facebook ko ingabo ze zahagenzuraga.

Isosiyeti NOC ubwo yatangaza kuri uyu wa kane ko ibikorwa byayo byasubukuwe, yavuze ko hari ibintu bike byangiritse. Cyakora yavuze ko abakozi ntacyo babaye.

Umuyobozi w’isosiyeti ya peteroli y’igihugu cya Libiya, Mustafa Sanalla yamaganye iyo mirwano. Yavuze ko iyo ibikorwa by’iyo sosiyeti bihagaze Abanyalibiya bose bahahombera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG