Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwashimangiye igihano cy'igifungo cya burundu Liyetona Joel Mutabazi yari yarakatiwe n’urukiko rwa gisirikali. Mutabazi yahoze akuriye abarinda urugo rw'umukuru w'u Rwanda Paul Kagame.
Umucamanza yabanje kwisegura kuko atasomeye urubanza ku gihe dore ko yari amaze kurusubika inshuro enye kubera ubunini bwa dosiye.
Ku rwego rw’ubujurire urubanza rwari rugabanyijemo ibice bibiri. Barindwi bemeye ibyaha bakabisabira imbabazi banasaba kugabanyirizwa ibihano na babiri, barimo Mutabazi na Nshimiyimana bakomeje kuvuga ko bagirwa abere ku byo baregwa kuko ngo barengana.
Uhereye kuri Mutabazi urukiko rukuru rwa gisirikare mu 2014 rwamuhamije ibyaha umunani birimo gushaka guhitana umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Umucamanza kandi yahamishijeho igihano cy’igifungo cya burundu kuri Nshimiyimana nyuma yo kwemeza ko ibyaha bitandatu yahamijwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare bimuhama. Aba bakunze kuvuga ko bageze mu Rwanda bashimuswe muri Uganda binyuranyije n’amategeko.
Ni urubanza rwamaze amasaha ane n’igice abacamanza barusimburanaho mu kurusoma. Ufatiye ku gihe abaregwa bafatiwe bivuze ko imyaka igera kuri itandatu igiye kwihirika bafunzwe.
Kuri uru rwego urubanza rwari rugezeho bivuze ko nta rundi rwego rw’ubucamanza rwakongera kuregerwa nk’uko amategeko abiteganya keretse habonetse ingingo nshya kuwaba ashaka gusubirishamo urubanza.
Ikindi giteganywa n’uko uwakumva yarenganyijwe kuri uru rwego aba ashobora kugana urwego rw’umuvunyi asaba ko urubanza rwe rusubirwamo mu ngingo zose.
Facebook Forum