Uko wahagera

Perezida Kagame Yiyamye Abahungabanya Umutekano w'u Rwanda


Perezida Kagame akikijwe n'abayobozi ba gisirikari bashya bo kumufasha kubungabunga umutekano yumvikanishije ko wugarijwe.
Perezida Kagame akikijwe n'abayobozi ba gisirikari bashya bo kumufasha kubungabunga umutekano yumvikanishije ko wugarijwe.

Mu Rwanda, Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, barimo n’uwa minisiteri nshya y’umutekano yasubijweho. Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko umukuru w’igihugu yavuze ko hari abanyarwanda bakomeje kwihisha inyuma y’ibikorwa bitandukanye birimo politiki, bagashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi ni we wakurikirnaye iyi nkuru arayitugezaho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:38 0:00

Ese abanyapolitiki b’abanyarwanda bakiye bate amagambo ya Perezida Kagame? Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, bahise bumvikanisha ku mbuga mpuzambaga ko umunyapolitiki Victoire Ingabire ari we watunzwe agatoki. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Venuste Nshimiyimana ukorera I Londres mu Bwongereza, yavuganye na Madame Victoire Ingabire wasobanuye ko atazi abo Perezida Kagame yiyamye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:40 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG