Uko wahagera

Kuki Madame Ingabire Yashinze Ishyaka DALFA mu Rwanda?


Madame Ingabire Victoire Umuhoza
Madame Ingabire Victoire Umuhoza

Uwahoze ari umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, Victore ingabire Umuhoza, kuri uyu gatandatu yashinze ishyaka rishya yise “Ishyaka riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose mu Rwanda (Development And Liberty For All –DALFA-Umurinzi).

Madame Ingabire wari umaze imyaka 13 ayobora ishyaka FDU-Inkingi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yasanze atashobora gukomeza gukorera politiki kuri mudasobwa. Madame Ingabire yamaze imyaka 8 muri gereza, asohokamo ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Mu kiganiro kihariye n’Ijwi ry’Amerika, Ingabire yabwiye umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ko yahisemo gukurikiza amategeko y’u Rwanda kugirango ashobore gushyiraho ishyaka rizafatanya n’abanyagihugu “guharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko, hakubakwa iterambere rirambye kuri bose”.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:18 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG