Uko wahagera

Imyuka Ihumanya Yibasiye Umurwa Mukuru w'Ubuhinde New Delhi


Iyi ni yo shusho y'ikirere cy'umurwa mukuru w'Ubuhinde New Delhi.
Iyi ni yo shusho y'ikirere cy'umurwa mukuru w'Ubuhinde New Delhi.

Akanama kashyizweho n’Urukiko rw’Ikirenga mu Buhinde katangaje ko hari ibihe bidasanzwe mu murwa mukuru w’icyo gihugu New Delhi, bitewe n’ibyuka bihumanya byabaye byinshi muri uwo mugi utuwe n’abantu miliyoni 20. Inzego z’Ubutegetsi zategetse ko amashuri afungwa kugeza ku wa kabiri w’icyumweru gitaha. Batangira gutanda udutambaro twabugenewe two kwipfuka ku mazuru ku banyeshuri

New Delhi, ni umwe mu migi irangwamo ibyuka bihumanya ikirere cyane. Muri iki cyumweru ibyo byuka byateye urwokotsi ruzimagize ikirere ku rugero rwo hejuru rubayeho kuva mu kwezi kwa mbere.

Minisitiri ushinzwe umugi wa Delhi Arvind Kejriwal, yavuze ko hari butangwe udutambaro twabugenewe two gupfuka ku mazuru tugera kuri miliyoni 5 tugahabwa abanyeshuri n’ababyeyi babo. Yavuze ko ibyo byuka byarushijeho kwiyongera kubera ko abahinzi hirya no hino mu tundi duce barimo gutwika imbagara mu mirima bitegura igihe cy’ibiba.

Abaganga bamaze igihe baburira ababishinzwe ko ibyuka bihumanya ikirere ari yo mvano y’indwara nyinshi kandi ko udutambaro bipfukisha ku mazuru twabugenewe tudahagije kuba twarinda abantu guhumana. Kuri uyu wa Gatanu urugero rw’imyuka ihumanya ikirere rwikubye inshuro 19 ugereranije n’imibare mfatizo yashyizweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG