Uko wahagera

Abigaragambya Basaba kwegura kwa Minisitiri w'Intebe wa Pakisitani


Imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Pakistani Islamabad
Imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Pakistani Islamabad

Ibihumbi by’abaturage biganjemo abatsimbaraye ku mahame ya kiyisilamu biriwe mu myigaragambyo mu murwa mukuru wa Pakistani basaba ukwegura kwa ministiri w’intebe Imran Khan na guverinema ayoboye.

Inzego z’umutekano zakoresheje za kontineri mu gufunga imihanda yose yinjira mu murwa mukuru Islamabad. Bari bagamije gukumira ibihumbi by’abaturage bari baje kwigaragambya.

Imyigaragambyo yitabiriwe n’abantu barenga 20,000 yatangiye ubwo amasengesho yo kuwa gatanu yari arangiye.

Iyo myigaragambyo yiswe “Azadi” bivuze ukwishyira ukizana iyobowe na Maulana Fazlur Rehman wabaye umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Cricket. Ni nawe uyoboye ishyaka Jamiat Ulema-e-Islam, rimwe mu mashyaka akomeye ku matwara ya kiyisilamu mu gihugu.

Abigaragambya bumvikanye bavuga ko igihe kigeze kugirango bakureho icyo bita leta itemewe. Iyo myigaragambyo ije yiyongera ku bindi bibazo bikomereye guverinema ya ministiri w’intebe Khan, birimo ubukungu bukomeje kuzamba.

Abu Saeed Khan waje kwigaragambya aturutse mu mujyi wa Peshawar yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa ko barambiwe ubutegetsi butita ku nyungu z’abaturage. Yagaragaje ko ikibazo cy’ubushomeri gikomeje kwiyongera bitewe nuko inganda zikomeje gufunga kubera guhomba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG