Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rugamije bugaragaza ko mu nkingi umunani zasubiye inyuma ugereranyije n’ubushakashatsi bw’uru rwego buheruka.
Mu nkingi umunani zikorwaho ubushakashatsi ku isonga haza umutekano uri ku gipimo cya 94,29%. Mu bushakashatsi buheruka umutekano wari kuri 94.97% byumvikane ko kuri iyi nshuro hagabanutseho 0.68%.
Indi nkingi yasubiye inyuma ndetse yo na cyane ni ijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage iri kuri 68.52% mu 2019 mu gihe mu bushakashatsi buheruka yari kuri 75.55%. Iyi nkingi byumvikane ko na yo yasubiye inyuma ku gipimo cya 7,3%. Mme Usta Kayitesi umuyobozi w’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda avuga ko kimwe mu byateye iyi nkingi gusubira inyuma ari urwego rw’uburezi rugifite ibibazo byinshi.
Dutinze kuri iyi nkingi gato imwe mu mibare yatanzwe igaragaza ko uburezi mu Rwanda buri kuri 66.71% muri rusange. Abagera ku burezi bari ku mpuzandengo ya 68.27%, gahunda yo kugaburira abana ku mashuri iri ku gipimo cya 44.30% mu gihe abata ishuli nabo bari kuri 33.56%. Ireme ry’uburezi riri kuri 53.60%.
Ubutegetsi busobanura ko iyi nkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yaguye hasi kubera uruhuri rw’ibibazo biri mu rwego rw’uburezi. Mme Judith Uwizeye, ministre muri Perezidansi akavuga ko hari ingamba nyuma yo kubona ibyo raporo y’urwego RGB rugaragaza.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kuri gahunda z’iterambere PNUD ari n’umufatanyabikorwa muri iyi gahunda rishima bikomeye iki cyegeranyo. Iri shami rivuga ko gitanga isura nziza y’imiyoborere y’u Rwanda.
Muri ubu bushakashatsi kandi inkingi y’imiyoborere abaturage bagiramo uruhare kandi idaheza nayo yagabanutseho hafi 4%. N’ubwo biboneka ko mu nkingi umunani eshanu zose zasubiye inyuma mu buryo ubutegetsi buvuga ko budakabije, ugereranyije n’ubushakashatsi buheruka kujya ahabona ku nshuro ya gatanu ntibinabuza umutekano muri rusange kuba uri kuri 94.29% mu gihugu imbere ho uri kuri 99.4%. Ubutegetsi bugasobanura ko n’impuzandengo yavuyeho yatewe n’ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi byumvikana cyane ku kuba u Rwanda rutabanye n’abaturanyi.
Facebook Forum