Uko wahagera

Perezida wa Chili Ntacyakiye Inama ya APEC


Perezida Sebastian Pinera atangaza ko igihugu ke kidashobora kwakira inama ya APEC uyu munsi tariki ya 30/10/2019.
Perezida Sebastian Pinera atangaza ko igihugu ke kidashobora kwakira inama ya APEC uyu munsi tariki ya 30/10/2019.

Perezida wa Chili, Sebastian Pinera, yatangaje ku buryo butunguranye ko atacyakiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango APEC w’ubutwererane mu by’ubukungu hagati y’ibihugu by’Aziya na Pasifika yari iteganyijwe mu kwezi gutaha i Santiago. Yasobanuye ko bitewe n’imyivumbagatanyo ikomeye yugarije umurwa mukuru wa Chili muri iyi minsi.

Perezidanse y’Amerika, White House, yatangaje ko yaguye mu kantu. Bamwe mu bategetsi bayikorera bavuga ko babimenye babikuye kuri Twitter z’abanyamakuru. Nka Hogan Gidley, wungirije umuvugizi wa Perezida Trump, abanyamakuru bamubajije niba Perezida Pinera yamenyesheje icyemezo cye Perezida Trump, arasubiza, ati: “Ndabarahiye simbizi.”

Byari biteganijwe ko Perezida Trump yagombaga kugirana ikiganiro kihariye na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping kugira ngo bashyire umukono ku cyiciro cya mbere cy’ibyavuye mu mishyikirano ku bucuruzi hagati y’ibihugu byabo byombi.

Naho imyivumbagatanyo yo muri Chili, yatangiye ku italiki ya 18 y’uku kwezi itewe n’izamuka ry’ibiciro. Abantu 20 bamaze kuyigwamo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG