Uko wahagera

Amnesty na HRW Iramagana Ihohotera rya Muntu muri Tanzaniya


Uyu ni umunyamakuru Erick Kabendera ushorewe na polisi ya Tanzaniya, umwe mu bashyizwe mu nkiko ku buryo butarasobanuka.
Uyu ni umunyamakuru Erick Kabendera ushorewe na polisi ya Tanzaniya, umwe mu bashyizwe mu nkiko ku buryo butarasobanuka.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch na Amnesty International, yasohoye raporo ebyiri uyu munsi kuwa mbere ku bikorwa bihutaza bya guverinema ya perezida wa Tanzaniya John Magufuli.

Iyo miryango irengera uburenganzira bwa muntu yakoze ubushakashatsi bwayo bwigenga, buri muryango ku giti cyawo mu mwaka ushize. Cyakora yaje kugera ku bintu bimwe ku byerekeye ibikorwa bya guverinema ya Magufuli, bikanyaga abanyamakuru bigenga n’inzitiri zikomeye zishyirwa ku bikorwa by’imiryango itagengwa na leta.

Roland Ebole, umushakashatsi w’umunyatanzaniya, kuri uyu wa mbere yashishikarije perezida Magufuli, “gusuzumana ubushishozi ibikorwa bya guverinema ye birandura imizi, uburenganzira bwa muntu bushingiyeho”.

Oryem Nyeko umushakashatsi umuryango Human Rigts Watch muri Afurika yagize ati: Abategetsi bakwiye kureka ihohotera, igitutsure no guta muri yombi impirimbanyi, abanyamakuru hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barengana”.

Perezida Magufuli amaze imyaka ine ku buyobozi kandi yiteguye kwongera kwiyamamariza amatora umwaka utaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG