Uko wahagera

Amerika Izakuraho Ibihano Yari Yarafatiye Turukiya


Aha mu majyepfo ya Turukiya, imirwano yari ikaze ku cyumweru, tariki 20/10/2019.
Aha mu majyepfo ya Turukiya, imirwano yari ikaze ku cyumweru, tariki 20/10/2019.

Perezida Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigiye gukuraho bihano byari byarafatiwe Turukiya.

Mu ijambo yavugiye muri White House, Trump yasobanuye ko impamvu ari uko yamenyeshejwe ko Turukiya yahagaritse, ku buryo buhoraho, ibitero yagabaga ku Bakurde bari mu majyaruguru ya Siriya.

Kuwa kabiri niho Turukiya yatangaje ko nta mpamvu yo kongera kugaba ibitero nyuma y'aho Amerika iyibwiriye ko Abakurde barangije kuva mu majyarugu ya Siriya. Turukiya yabitangaje nyuma y’agahenge k’iminsi itanu ingabo zayo zari zimaze zitagaba ibitero aho Abakurde bisanzuraga mu majyaruguru ya Siriya.

Abo Bakurde bo muri Siriya bafatanije n’ingabo z’Amerika kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu. Gusa rero Turukiya ibafata nk’abantu bahuje umugambi n’Abakurde bo muri Turukiya baharanira ubwigenge bw’intara yabo. Amerika kandi ibafata nk’umutwe w’iterabwoba.

Turukiya yabagabyeho ibitero Perezida Trump amaze gufata icyemezo cyo kuvana ingabo mu majyaruguru ya Siriya.

Ku ruhande rwe, Perezida w’Uburusiya Vladmir Poutine na mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, baraye bumvikanye ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano ku mupaka wa Turukiya na Siriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG