Uko wahagera

Rwanda: Urubanza rwa Leon Mugesera Rugeze mu Rw'ubujurire


Mugesera na Me Rudakemwa umwunganira
Mugesera na Me Rudakemwa umwunganira

Tariki ya 21 z'uku kwezi kwa Cumi ni bwo byitezwe ko Bwana Leon Mugesera agezwa imbere y'umucamanza aburana urubanza rwe mu bujurire. Araregwa ibyaha bitanu bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Bishingira ku ijambo yavugiye muri mitingi yo ku Kabaya mu 1992. Ni ijambo ahakana ariko ubutabera bukarifata nk'ijambo 'Rutwitsi' ryagize ingaruka mbi kuko ngo yakanguriye abahutu kurimbura abatutsi. Ku rwego rwa mbere, uyu mugabo yahanishijwe gufungwa ubuzima bwe bwose.

Mugesera aregwa ibyaha bitanu bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Byose bikomoka ku mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya mu mpera z’umwaka wa 1992. Ni imbwirwaruhame ubutabera bw’u Rwanda bufata nka ‘Rutwitsi’ kuko buyimuregeshamo gukangurira abahutu kurimbura abatutsi no kwibasira bamwe mu banyapolitiki bo mu yandi mashyaka yari ahanganye n’ishyaka MRND ryari ku butegetsi Mugesera avuga ijambo.

Ni ijambo ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko yavuze mu ruhame ubwo yari visi perezida wa MRND mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi rikurikirwa n’iyicwa ry’abatutsi hirya no hino mu gihugu. Buvuga ko uregwa yahise afata iy’ubuhunzi yanga ko leta yariho yamukurikirana yerekeza mu gihugu cya Canada ari na ho yafatiwe nyuma y’imyaka 20 ahaba.

Kugeza ubu uyu wigeze kubaho Mwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubutabera bwamuhamije ibyaha bitatu bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu maze buhanisha gufungwa ubuzima bwe bwose.

Bimwe mu bikuru bikuru byaranze urubanza rwa Bwana Leon Mugesera, ku ikubitiro yabwiye umucamanza ko yifuza kuburana mu rurimi rw’igifaransa kuko yavugaga ko atibukaga Ikinyarwanda kubera igihe yari amaze mu mahanga no kwanga ko amwe mu magambo aregwa yahabwa ibindi bisobanuro. Umucamanza yatesheje agaciro icyifuzo cy’uregwa kubera ko ururimi rukoreshwa mu nkiko z’u Rwanda ari Ikinyarwanda.

Mu miburanire ye, Mugesera nta na hamwe yigeze yemera ko ijambo aregwa ari irye ahanini ashingira ku kuba nta nyandikomvugo yaryo ihari. Mu bihe bitandukanye yagiye asaba urukiko kongera kuryumvira mu ndangururamajwi maze akavuga ko ryateshejwe umwimerere. Icyakora hamwe avuga ko ari ijambo ryareberwa mu gihe ryavugiwe kuko ngo hari mu buryo bwo kwitabara ku gihugu cyari cyatewe n’abo yita abanyamahanga baturutse Uganda.

Ubushinjacyaha bumwikoma ko ahakana ijambo ariko akanafata umwanya wo kurisesengura agaragaza ko ibirikubiyemo bitagize icyaha. Kuri Mugesera asubiza ko umushinjacyaha nta bubasha na buke afite bwo gusesengura ijambo ahubwo ububasha ari ubwe nk’umuntu waminuje mu by’iyigandimi. Aha Mugesera yashoboraga gufata ijambo rimwe rifite ibisobanuro byinshi akavuga ko gukuramo icy’ubushinjacyaha bushaka kumuregesha bitari ukuri. Ni urubanza rwafashe hafi imyaka ine ruburanishwa rushyirwa ku isonga mu manza za jenoside zatwaye igihe kirekire.

Urubanza rwa Bwana Leon Mugesera kandi rwaranzwe n’impaka za hato na hato akenshi zabyaraga isukarubanza. Rwasubitswe inshuro zisaga 45 kenshi bigashingira ku mpamvu z’uburwayi bwe ubundi isubikarubanza rigaturuka kuwari umwunganizi we Me Jean Felix Rudakemwa.

Ni urubanza mu rukiko rukuru rwanaranzwe no kwikoma abacamanza birangira umwe muri bo akuwe mu nteko asimbuzwa undi. Gusa n’uwamusimbuye, Bwana Mugesera yamugizeho akangononwa maze avuga ko umucamanza yagombye kuba indakemwa mu mico no mu myifatire ati “ Nk’uyu Me Rudakemwa wanjye.” Yakunze kurangwa n’imvugo n’imyitwarire bikurura amarangamutima mu rukiko.

Yashinjwe n’abatangabuhamya 28 ku ruhande rw’ubushinjacyaha bavuga ku cyo bazi ku ijambo aregwa. Gusa hari zimwe mu nyandikomvugo z’abatangabuhamya uregwa yakunze kugaragaza nk’incurano ashingiye ku kuba zitariho imikono ya banyirazo, ubundi agasanga abamushinja bavuga ko batazi gusoma no kwandika kandi hariho imikono bemera ko ari iyabo. Umucamanza yahitaga azikura ku murongo w’ubuhamya agaha agaciro ibivugirwa mu rukiko. Mu bamushinje harimo abavuga ko bafitanye amasano kandi bamwe babaga bavugira mu ruhame abandi barindiwe umutekano.

Ku ruhande rwa Bwana Mugesera yashyikirije urukiko urutonde rw’abantu bagera kuri 60 barimo ab’ibihangane nk’uwari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ubwo Jenoside yabaga n’abandi.

Bwana Leon Mugesera ni umunyarwanda w’imyaka 67 y’amavuko. Ni umuhanga mu by’iyigandimi, kandi abifitemo impamyabumenyi y’ikirega ku rwego rwa Doctorat.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG