Uko wahagera

Kuki Basaba za Kaminuza Kwima Urubuga Umwanditsi Judi Rever?


Umwanditsi n'umunyamakuru Judi Rever
Umwanditsi n'umunyamakuru Judi Rever

Abantu bagera kuri 58 bagizwe n’impuguke, intiti, abanditsi, abashakashatsi ndetse n’imiryango iharanira kurwanya abapfobya za jenoside banditse ibaruwa yamagana umwanditsi n’umunyamakuru w’Umunyakanadakazi Judi Rever.

Iyo baruwa yasohotsee mu kinyamakuru cyitwa La Libre Belgique hasigaye iminsi ibiri kugirango Judi Rever agere mu Bubiligi aho atanga ibiganiro mu mpera z’icyumweru. Ni ibaruwa yohererejwe abayobozi ba za Kaminuza zitandukanye.

Abasinye iyo baruwa basaba izo kaminuza ko bahangayikishije n’uko umwanditsi Judi Reever ahabwa urubuga bwo gupfobya jenodide yakorewe Abatutsi.

Uyu munyamakuru w’umushakashatsi aherutse gusohora igitabo yise “In Praise of Blood” agaragazamo ubwicanyi avuga ko ingabo za FPR-Inkotanyi zakoreye abo ku bwoko bw’abahutu, akanzura avuga ko na bwo bwakwitwa jenoside.

Abanditse iyi baruwa basabye abayobozi ba Kaminuza bandikiye kwisubiraho ku cyemezo bafashe bakamwima urubuga.

Ijwi ry’Amerika ryavuganye n’umwe mu banyarwanda bashyize umukono kuri iriya baruwa, ndetse n’umwe mu bateguye urugendo rwa Judi Rever mu Bubiligi. Ni mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru Venuste Nshimiyimana.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:42 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG