Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu w'iki Cyumweru u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri cy'impunzi zisaga 120 z'abanyafurika baturutse muri Libiya. Izo mpunzi zari zarafatiwe muri Libiya zishaka kwambuka ku mugabane w'Uburayi. u Rwanda ruvuga ko rugomba kuzitaho mu buryo butandukanye.
Izi mpunzi z’abanyafurika ziturutse Libiya zihita zerekeza mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda. Zikomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'Afurika zari zarafatiwe bugwate muri Libiya, izindi ziri mu nkambi. Zahageze ubwo zashakaga kwambuka nk’abimukira mu buryo butemewe zerekeza ku mugabane w’Uburayi.
Bwana Olivier Kayumba umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko bagiye kubanza kubitaho bareba niba nta barwaye barimo. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR mu Rwanda rivuga ko hari amahitamo atandukanye ku bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda nk’uko byasobanuwe na Mme Barbara Umuyobozi wungirije wa HCR mu Rwanda .
Kuzana izi mpunzi biri mu masezerano yashyizweho imikono hagati y’umuryango w'Afurika yiyunze, u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR. Ni nyuma y’igitekerezo cy’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame bimaze kugaragara ko hari abanyafurika bakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa muri Libiya. Ubwo yari mu nama mpuzamahanga ibera I Kigali mu Rwanda ihuza urubyiruko ku mugabane w'Afurika Perezida w’u Rwanda yavuze ko kubakira bishingira ku mutima wa kimuntu ariko no ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.
Icyakora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bo iyi ngingo bayibona ukundi. Me Bernard Ntaganda waashinze ishyaka PS Imberakuri aherutse gutangariza Ijwi ry’Amerika ko kuzana izi mpunzi bigamije igikorwa cya leta y’u Rwanda yahisemo igamije kujijisha amahanga ko idahonyora uburenganzira bwa muntu. Kuri uyu munyapolitiki asanga uburenganzira bwa mbere bwagombye guhabwa abanyarwanda cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Facebook Forum