Abantu bitwaje intwaro baraye bishe abaturage umunani bakomeretsa abandi 18 bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, mu majyaruguru y'u Rwanda, nk'uko byemezwa na polisi y'igihugu.
Polisi y'u Rwanda yavuze ko batandatu muri bo bicishijwe intwaro gakondo abandi babiri bicwa barashwe amasasu.
Bamwe mu batuye mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze kari mu majyaruguru y'u Rwanda baravuga ko babonye imirambo y'abantu icyenda barimo abagore bane n'abagabo batanu.
Umwe muri bo yagize ati "Bamwe bigaragara ko bicishijwe amabuye, abandi bateragurwa ibyuma."
Birakekwa ko aba bagizi ba nabi baturutse muri pariki y'Ibirunga, binjiye mu baturage hagati ya saa mbili na saa tatu z'ijoro.
Bamwe mu bishwe bari batuye muri centre y'Akajagari iri hafi ya pariki.
Mu itangazo, polisi y'u Rwanda yavuze ko bicishijwe intwaro gakondo abandi bicwa barashwe amasasu.
Iri tangazo risoza rivuga ko "inzego z'umutekano zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage mu gihe aba bagizi ba nabi bakomeje gushakishwa."
Iri tangazo ariko rivuga umurenge wa Kinigi gusa, mu gihe hari amakuru avuga ko aba bagizi ba nabi bitwaje intwaro bageze no mu mirenge ya Musanze na Nyange yombi na yo iri mu karere ka Musanze.
Ubuyobozi bw'umurenge wa Musanze buvuga ko muri uyu murenge hari abaturage bishwe ariko ntibugaragaza umubare nyawo.
Bwana Niyibizi Aloys uyobora uyu murenge yagize ati "ntabwo twavuga ko ari igitero. Ni abantu bitwaje intwaro gakondo n'imbunda nkeya baje bagamije gusahura. Babanje gusahura iduka ry'amatelefoni banayarwanira. Ariko hari n'umuturage wabarokotse waduhaye ubuhamya ko yumvise bavuga ngo muduhe ibyo kurya byose mufite."
Itangazo polisi y'Igihugu yasohoye ntirigaragaza abo bagizi ba nabi abo ari bo n'aho baturutse, ariko abaturage baravuga ko baba ari abacengezi bo mu nyeshyamba za FDLR.
Kugeza mu masaha ya saa tanu, bamwe mu batuye mu mirenge ya Musanze na Kinigi bavugaga ko bacyumva amasasu.
Hari abaturage babwiye Ijwi ry'Amerika ko mu mugoroba wo ku itariki ya 4 y'uku kwezi babonye ibimenyetso ko bashobora guterwa kandi ko n'inzego z'umutekano zari zabimenye mbere.
Bakomeje bavuga ko abo bagizi ba nabi bashakaga gusubira mu birunga ariko abasirikare babakoma imbere.
Hari kandi abakeka ko abo bagizi ba nabi kandi baba bafite ibyitso mu baherekeza ba mukerarugendo ari na bo babahaye amakuru abafasha kwinjira mu giturage baciye abasirikare mu rihumye.
Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba ibyo bitero byaraye bibaye.
Facebook Forum