Uko wahagera

Pompeo Yiyemereye ko Yumvaga ibyo Trump Avugana na Zelensky


Mike Pompeo avugana n'itangazamakuru i Roma mu Butaliyani kuwa Gatatu tariki ya 2/10/2019.
Mike Pompeo avugana n'itangazamakuru i Roma mu Butaliyani kuwa Gatatu tariki ya 2/10/2019.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, yemeye ku mugaragaro ko yari mu kiganiro kuri telefoni hagati ya Perezida Donald Trump na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Roma mu Butaliyani aho yari mu ruzinduko rw’akazi. Mbere yari yarabanje guhakana, avuga ngo ntabwo azi iby’icyo kiganiro. Byaje gutangazwa bwa mbere n’ikinyamakuru cyitwa Wall Street Journal ejo kuwa kabiri.

Iki kiganiro na Perezida Zelensky cyatumye inteko ishinga amategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, itangiza amaperereza ku byaha bishobora gutuma Perezida Trump akurwa ku butegetsi.

Komite zirimo zikora aya maperereza zirega minisitiri Pompeo ko ashaka gutambamira akazi kazo, abuza inzego za minisiteri ye gutanga inyandiko isabwa na bamwe mu bategetsi bayo kujya gutanga ubuhamya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG