Uko wahagera

Inama Rusange ya ONU Iratangira Kuri Uyu wa Kabiri i New York


Imihanda myinshi y'umujyi wa New York irafungwa mu gihe cy'inama rusange ya ONU iba buri mwaka mu kwezi kwa cyenda.
Imihanda myinshi y'umujyi wa New York irafungwa mu gihe cy'inama rusange ya ONU iba buri mwaka mu kwezi kwa cyenda.

Abayobozi bo kw’isi bateraniye mu mujyi wa New York muri Amerika uyu munsi kuwa mbere, mu nama y’umuryango w’abibumbye ku bidukikije. Ni mu gihe abahanga baburira ko hakenewe ibikorwa bifatika kugira ngo intego abayobozi biyemeje mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zizagerweho.

Abaperezida babarirwa muri 60 hamwe na ba minisitiri b’intebe, bitezweho kuvuga ku bintu bitandukanye muri iyo nama imara umunsi wose. Ibyo birimo, ibitanga ingufu byangiza ibidukikije, gukumira ibiza no kwita ku bikorwa by’ubutabazi mu bihe by’ibiza hamwe n’amafaranga yo gushyira mu birebana n’ibidukikije.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ntabwo ari mu bitabira iyo nama. Uyu munsi araba ari mu yerekeye kwibasira banyakamwe bishingiye kw’idini, by’umwihariko abakristu. Nyuma y'aho, aragirana inama n’abayobozi b'ibihugu bya Pakistani, Polonye, Nouvelle Zelande, Singapore, Misiri na Koreya y’epfo.

Umunyamabana mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yifuje kwumvikanisha akamaro k’inama ku bidukikije kandi yahamagariye abayobozi kuza bazanye ingamba zifatika bitari amagambo asize umunyu gusa.

Ibindi bibazo, birimo umwuka mubi hagati y’Amerika na Irani, bizasuzumirwa mu nama rusange ya ONU izatangira ejo kuwa kabiri. Hari kandi ubushyamirane muri Afghanistani, Yemeni, Siriya na Kashmir.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG