Uko wahagera

Rwanda: Col Byabagamba Arasaba Kugirwa Umwere


Gen. Rusagara na Col. Byabagamba
Gen. Rusagara na Col. Byabagamba

Ubushinjacaha bwa gisirikare mu Rwanda burasabira Col Tom Byabagamba gukomeza gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare. Ni igihano yari asanzwe yarahanishijwe n'Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Umunyamategeko umwuganira, Valery Gakunzi, asaba urukiko kudaha agaciro ibimenyetso bimurega akagirwa umwere.

Nyuma yo kwisunga ingingo z’amategeko kuri buri cyaha Capt Nzakamwita yasabye urukiko kuzakomeza guhamya Col Byabagamba ibyaha byose uko ari bine. Maze rukazashimangira igihano cy’imyaka 21 y’igifungo n’igihano cy’ingereka cyo kunyagwa impeta za gisirikare.

Col Byabagamba anenga ibimenyetso by’ubushinjacyaha byose ndetse n’icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa gisirikare . Avuga ko rwashingiye ku bimenyetso by’ubushinjacyaha gusa nk’aho we atigeze agera mu rukiko.

Me Gakunzi umwunganira na we nyuma yo kunenga ibimenyetso by’ubushinjacyaha, ashingiye ku mategeko yasabye ko ku byaha byose urukiko rwazabisesengura rukabimugiraho umwere.

Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yatawe muri yombi kuva mu kwezi kwa Munani mu mwaka wa 2014.

Yakatiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare igihano cyo gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukora ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi, guhisha ibikorwa byagombye gufasha mu iperereza no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG