Uko wahagera

Rukokoma Iteganijwe muri Kameruni Izunga Abanyagihugu?


Paul Biya yari i Beijing mu Bushinwa aganira na Perezida XI Jinping tariki ya 22 y'ukwez kwa Gatatu 2018.
Paul Biya yari i Beijing mu Bushinwa aganira na Perezida XI Jinping tariki ya 22 y'ukwez kwa Gatatu 2018.

Muri Kameruni, ku buryo budasanzwe, Perezida Paul Biya uyu munsi yagejeje ijambo ku baturage kuri radiyo na televiziyo bya leta. Yatangaje ko yahaye itegeko minisitiri w’intebe ryo gutangiza bitarenze uku kwezi ibiganiro by’igihugu cyose kugirango bose bashake umuti w’intambara ishobora gucamo igihugu ibice bibiri: igice kivuga Icyongereza n’igice kivuga Igifaransa. Kuva mu 2016, iyi ntambara imaze guhitana abantu barenga ibihumbi bibiri.

Nk’uko yabisobanuye, ibiganiro bizayoborwa na minisitiri w’intebe Joseph Dion Nguté. Bizahuza abanyapolitiki, abayobozi b’inzego za gakondo, abanyamategeko, abanyamadini, intumwa rubanda bitoreye, ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano, n’abaharanira kwigenga kw’igice cy’igihugu kivuga Icyongereza.

Uretse iyi ntambara, umukuru w’igihugu cya Kameruni yavuze ko ibiganiro biteganyijwe bigomba kwita no ku bindi bibazo bya politiki.

Nk’uko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Moki Edwin Kindzeka i Yaounde abitubwira, Perezida Biya yavugaga ibibazo byakurikiye amatora yo mu 2018. Uwo batavuga rumwe, Maurice Kamto, yatangaje ko ari we wayatsinze. Abayoboke be nabo bakoze imyigaragambyo gato bamushyigikira. Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, Maurice Kamto na bamwe muri abo bayoboke be 200 batawe muri yombi. Bafungiye muri gereza ikaze cyane y’i Yaounde. Mu byaha baregwa harimo iby’iterabwoba.

Umunyamakuru wacu Kindzeka arakomeza, ati: “Abanyakameruni basanga ibi biganiro bitazatanga umusaruro niba Perezida Biya atababariye Kamto n’abayoboke be, n’abayobozi b’inyeshyamba zo mu gice kivuga Icyongereza bafunze.”

Perezida Paul Biya afite imyaka 86 y’amavuko. Amaze 37 ku butegetsi. Ni gake cyane abaturage be bamubona cyangwa bumva ijambo rye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG