Uko wahagera

Albert Nabonibo: Nta Soni Mfite zo Kwitwa Umutinganyi


Albert Nabonibo - Wemera ko ari umutinganyi akemeza ko nta pfunwe bimuteye
Albert Nabonibo - Wemera ko ari umutinganyi akemeza ko nta pfunwe bimuteye

Mu Rwanda haravugwa umusore w'imyaka 35 uririmba indirimbo zihimbaza Imana icyarimwe ari n'umwe mu bakora imibonano mpuzabitsina n'abo babihuje bazwi ku izina ry'abatinganyi cyangwa aba Gays.

Ubusanzwe umuco nyarwanda ufata abantu bameze batyo nk'abakora amahano. Gusa amategeko y'u Rwanda yo ntacyo avuga kuri iyi ngingo ariko benshi mu batinganyi batinya kwigaragaza. Mu Kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry'Amerika Bwana Albert NABONIBO yavuze ko yatangiye kwiyumva ko ameze atyo akiri umwana.

Bwana Albert NABONIBO w’imyaka 35 y’amavuko yemera ko ari mu bakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje bazwi nk’abatinganyi. Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, Nabonibo yavuze ko yamenye ko ateye atyo kuva ageze mu mashuli yisumbuye afite imyaka 12.

Mu mibereho ye, avuga ko yatangiye kwiyumva akunda abahungu bagenzi be. Ni ibintu ubusanzwe bitandukanye kuko abo muri iyo myaka y’ubugimbi n’ubwangavu umuntu akunda uwo badahuje igitsina. Kuri Bwana Nabonibo avuga ko byabaye ikinyuranyo.

Gusa hari ibishobora kumvikana nk’ibihabanye kuko uyu musore ateye atyo icyarimwe ari n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Kuri iyi ngingo na we avuga ko atazi icyo yabisobanuraho. Avuga ko kuba yarisanze atyo nta kindi yabihinduraho kandi bitamubuza gusenga no kuririmbira Imana ayishimira kuko yamuremye atyo.

Uyu musore warangije amashuli y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Uganda mu icungamutungo, ni umucungamutungo muri kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda. Avuga ko kuva yatangaza ko ari mu bakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje yatangiye kubona ingaruka.

Avuga ko bamwe mu bo bakorana n’inshuti ze batangiye kumutuka bavuga ko yatatiye umuco Nyarwanda. Gusa ngo hari n’abandi benshi bari kumwoherereza ubutumwa bw’ishimwe ko yagize ubutwari bwo kwigaragaza uko ari.

N’ubwo uyu musore ari muri bake mu batinyutse kubitangaza ku mugaragaro, mu Rwanda abantu nka we barahari ariko babikora mu bwihisho. Kuri Nabonibo we avuga ko nta soni bimuteye zo kwemera ko ari umutinganyi.

Umuco nyarwanda ntiwemera ibikorwa by’ubutinganyi. Ufata abatinganyi nk’abantu bashaka guca umuco. Umuntu umeze utyo ashobora gufatwa ‘Nk’ikivume’ mu muryango nyarwanda. Amategeko y’u Rwanda yo ntacyo avuga kuri iyi ngingo. Ntiyemera cyangwa ngo ahakane abatinganyi.

Kuri Bwana Nabonibo wemeza ko mu Rwanda hari abatinganyi benshi batinya kwigaragaza, avuga ko amategeko aramutse abyemeye na bo bakora ubukwe ku bwinshi.

Bwana Nabonibo akavuga ko abantu bagombye guhindura imyumvire bakumva ko abatinganyi ari abantu nk’abandi kandi bashoboye mu bikorwa byose by’iterambere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG